Idembe
Idembe - Ibice biheruka
Idembe - Igice cya 21 / 12-11-2015 Idembe - Igice cya 20 / 12-11-2015
Idembe - Igice cya 19 / 12-11-2015 Idembe - Igice cya 18 / 12-11-2015
Idembe - Igice cya 17 / 12-11-2015 Idembe - Igice cya 16 / 12-11-2015
Idembe - Igice cya 15 / 12-11-2015 Idembe - Igice cya 14 / 12-11-2015
Idembe - Igice cya 13 / 12-11-2015 Idembe - Igice cya 11 / 12-11-2015

IKINAMICO IDEMBE

Ni ikinamico nyigisho mutegurirwa n’itorero rya IDEMBE Arts Ltd ku bufatanye na KT Radio, yibanda ku buzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda b’ingeri zose yaba mu myaka cyangwa mu mikoro, mu mico ndetse no mu myemerere yabo, ikabaha isomo mu nzira barimo yo kugana aheza mu rugamba rw’iterambere.

Ijambo IDEMBE bivuga aheza ari naho duharanira kujya. Mu ikinamico Idembe twigamo ko:” Gutura heza, kugira isuku ku mubiri no ku mutima, koroherana n’urukundo, gukora cyane no guhanga ibishya, gufata neza ibikorwa by’amajyambere, kwiga ikoranabuhanga no kurikoresha, kwirinda ibiyobyabwenge n’indwara z’ibyorezo…” nibyo bizatugeza ku Idembe.

Kurikira ikinamico Idembe kuri KT Radio 96.7 FM:

- Buri ku Cyumweru saa 07:30 (Ijoro).
- Buri wa Gatatu saa 08:00 (Ijoro).