Anne Marie Niwemwiza


Akazi k’ubunyamakuru

Natangiye gukora akazi k’itangazamakuru muri Mutarama 2008 ntangiriye kuri radio Maria Rwanda. Kuva icyo gihe kugeza ubu ndacyakora umwuga w’itangazamakuru nkaba mbimazemo imyaka 6. Mu bijyanye n’itangazamakuru nkunda cyane icyiciro cy’amakuru kuko ari nayo mbamo cyane n’ubwo nkora n’ibindi biganiro.

Ibiganiro nkora kuri KT Radio

- Agaciro k’umugore kiba buri wa kane kuva saa yine kugeza saa yine n’igice z’amanywa.

- Ifunguro rinoze kiba buri wa gatanu kuva saa yine kugeza saa yine n’igice z’amanywa

- Urukumbuzi iki cyo kiba buri wa gatandatu uhereye saa tatu kugeza saa tanu ‘igice z’amanywa.

Ubuzima busanzwe

Muri kamere yanjye nanga akarengane ngakunda kuba hamwe n’abandi no gusabana. Mu bijyanye n’imyidagaduro kunda injyana nyarwanda cyane cyane indirimbo zo hambere. Nkunda kandi indirimbo zituje (slows). Mu mikino nkunda cyane umukino wa basketball. Mu byo kurya nkunda umuceli nkaba nkunda kunywa icyayi n’amazi.