Bisangwa Nganji Benjamin


Ndi umunyamakuru nkaba n’umuhanzi uzwi ku mazina ya Ben Nganji.Nkora ubuhanzi bw’ikinamico nkaba umukinnyi,umutoza nkaba n’umwanditsi wazo,ndirimba indirimbo ziri mu njyana ya Reggae.Ubu buhanzi nabutangiye nkiri muto butangira kwigaragaza muri 2003 ubwo nari ngeze mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye aho nigaga Math-Phyisics muri GS de Muhura.

Nakomereje muri Kaminuza nkuru ny’u Rwanda I Butare ndangiza amasomo muri Applied Mathematics.Icyo gihe cyose nakoraga ubuhanzi ndetse n’itangazamakuru.Niga Muri GS de Muhura nari umwanditsi w’akanyamakuru UMUKAMBWE katazibagirana mu bantu bo mu bihe byanjye kandi nakomezaga ubuhanzi bwanjye.Aho ngereye muri Kaminuza nakomeje Inganzo nkora no kuri Radio Salus kuva muri 2007-2012.Nahimbye igihangano gishya mu rurimi rw’ikinyarwanda”INKIRIGITO”yatumye menyakana hose.Mpimba indirimbo nyinshi nkanaririmba muri “Orchestre Salus Populi” ari nako nkina nkanaba umutoza w’ikinamico mu itorero rya kaminuza”Les Stars du Theatre”.Ndangije Kaminuza muri 2013 kugeza mu kwakira 2014 nakoze ku Radio Isango Star.

Nkunda kuganira n’abantu nkatinya kumva nagawe kuko naba nakoze nabi, nkakunda akazi nkora no gutinya ko ibiri mu nshingano zanjye byakwangirika.