Bony Buranga


Amazina y’umwuga, nitwa Bony Buranga. Amazina nyakuri ni Boniface Buranga. Navukiye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Shangi. Navutse Tariki 12/06/1989.

Nakuze nkunda itangazamakuru , kuburyo numvaga radio cyane ndi umwana,ngakunda kumva amakuru. Mu mashuri yisumbuye nize indimi n’ubuvanganzo birampira,bimpesha kubona umwanya muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda,aho naje kubona uburyo bwo gukabya inzozi zanjye.

ITANGAZAMAKURU

Natangiye gukora mu itangazamakuru mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, ubwo nimenyerezaga umwuga, kuri Radio Salus. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri w’itangazamakuru, muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Naje gukomeza kwagura ubumenyi muri uyu mwuga, nyura mu bitangazamakuru bitandukanye, ariko nza kubona akazi nyakuri kuri KT Radio mu mwaka wa 2016. Nkora mu biganiro, no mu makuru asanzwe.

  • Nkora ikiganiro KT Idols kivuga amakuru y’ibyamamare,kuwa gatandatu kuva saa 20h00 kugeza 00h00 (Saa sita z’ijoro).
  • Nkora n’ikiganiro KT Breeze, kiba ku wambere kugeza ku wa gatanu saa 8h00 kugeza saa 11h00.
  • Nkora kandi ikiganiro Karishya Ubumenyi, gitambuka ku wa kabiri nijoro, saa 21h00.