Caissy Christine Nakure


Amazina ni Caissy Christine Nakure, navukiye mu Karere ka Kicukiro, umugi wa Kigali, tariki 09 Kanama 1990. Mvukira mu muryango w’abana 5.

Akazi k’ubunyamakuru

Ndi umwana muto nakundaga kwigana abanyamakuru bakoraga kuri televiziyo y’U Rwanda, nuko ndabyibuka ko najyaga mbwira mama ngo ndashaka kuzaba umunyamakuru, ndangije ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye nahisemo ishami ry’indimi kuko numvaga utaba umunyamakuru utazi indimi nyinshi ariko hagati aho nakuze nkunda n’indimi cyane ku buryo ubu mvuga icyongereza, igifaransa, igiswayile, ikinyarwanda ntategwa ariko nkaba nzi n’amagambo make yo kuramukanya no kuganira bucye mu kidage ndetse n’ icyespanyole. Rero ku bw’amahirwe make aho natoye indimi ntibamfashe ahubwo njya kwiga science humaine muri St Aloys I Rwamgana kuko nari nayitoye bwa nyuma cyane ko nayo nayikunda. Ariko nyine icyo uzaba cyo ntaho kizajya, ubwo nagiye muri Kaminuza nisanga ndi kwiga itangazamakuru kandi nararishakaga cyane.

Natangiye kwiga itangazamakuru muri Umutara Polytechnic University muri 2010 niga ibyo bita Media and languages nuko umwaka ukurikiyeho njya kwiga mu cyahoze ari Kaminuka nkuru y’U Rwanda aho narangirije muri 2013. Nkirangiza umwaka wa mbere nagiye kwimenyereza itangazamakuru kuri Amazing Grace Christian Radio (Ubuntu butangaje)ndumunyamakuru uvuga amakuru uvuga amakuru y’icyongereza, uko nje mu biruhuko nkajya ku ma radiyo atandukanye arimo radio 10 kandi nkandikira n’ibitangazamakuru byandika bitandukanye byandika mu Kinyarwanda n’icyongereza ndetse n’igifaransa.

Ndangije kaminuza rero nagiye gukorera mugihugu cya Tanzania aho nakoraga ibijyanye n’itumanaho bisa nk’itangazamakuru gusa naje kuhava mbonye akazi mu Rwanda kuko nashakaga kuba hafi y’inshuti n’umuryango nkora muri ONG yitwa ARECO Rwanda Nziza hagati aho niko nkora n’ibyo gusemura kuko mbikunda cyane.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo naje gukora muri Kigali Today (aha nahimenyereje umwuga w’itangazamakuru muri 2012) ariko nkakorera mu karere ka Nyamagabe nuko nuko mu mpera za 2016 nza gukora kuri KT Radio aho nsoma amakuru nkanakora ikiganiro Live with Chris and Caissy kiba buri wa mbere na buri wa kane guhera I saa kumi.

Ibinshimisha mu buzima busanzwe

Numva ikintu cya mbere kinshimisha, kikantantera ishema ari ukubera urugero rwiza abandi bakandeberaho, nkunda ubwingenge no kubuha abandi kandi nkabashishikariza gukora no gushyira imbaraga mu byo bakunda. Nkunda abantu bafite inzozi n’intego mu buzima bwabo.

Nkunda cyane inshuti zanjye n’umuryango wanjye ku buryo mu byo nkora ari mba nkorera kandi nshaka gushimisha, nkashimishwa no koga muri piscine, kwirukanka, kwambara neza, gusoma, kwiga ibintu bishya no kwishora mu bintu abandi batinye.

Amagambo ankomeza cyane mu buzima ni agira ati “icyo utekereje uba cyo” bivuze ko ubwenge bwawe n’imitekerereze byawe ugomba kubigaburira ibyiza gusa n’ubwo mu buzima duhura n’ibitugora byinshi. Nshyira ukwizera ejo hazaza heza.