Christophe Kivunge


Navukiye mu Karere ka Nyarugenge, umugi wa Kigali, tariki 04 Ukuboza 1986. Mvukira mu muryango mugari w’abana 10.

Akazi k’ubunyamakuru

Itangazamakuru narikunze kuva nkiri muto, n’ubwo icyo gihe narikunda nk’umuntu urikoresha kurusha uko narikoramo. Uko igihe cyashiraga ni nako narushagaho kumva nshaka najye kugira icyo nkora kugira ngo najye itangazamakuru ndyinjiremo; cyane ko na bagenzi banjye bambwiraga ko ari ibintu nashobora.

Natangiye gufata amasomo mu by’itangazamakuru guhera mu mwaka wa 2009, muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK). Mbere y’uko ngera kuri KT Radio mu mwaka wa 2012, nkaba narakoze mu bihe bitandukanye kuri Radio Huguka no muri The New Times.

Kuri ubu kuri KT Radio ndi News Presenter (gutegura no gusoma amakuru), ndetse nkanategura ibiganiro Karishya Ubumenyi, Umurage w’Amateka na KT Hot 20.

Ibinshimisha mu buzima busanzwe

Nkunda gufasha abantu uko mbishoboye kose. Biranshimisha kumva ko hari icyo nabashije kumarira umuntu.

Nkunda kureba films, kumva muzika, gusoma, gutembera ahantu hatandukanye kandi hashya, guteka no kurya ibiryo bidasanzwe cyane cyane mu mirire y’abanyarwanda.

Iyo umwanya unkundiye njya muri gym nkakora sport.

Mu byo nkora byose nemera ko ibikorwa biruta amagambo (Actions speak louder than words).