Clemy Keza


Clemy KEZA, amazina ababyeyi banyise ni Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE. Ndi umunyamakuru, umuhanzi, umukinnyi wa filime ndetse nkanaba Rwiyemezamirimo.

Nakuze nkunda ubuhanzi cyane (Kuririmba, imivugo, gushushanya…) n’ubwo bitanyoroheye kubikora (Imvune z’abahanzi). Gukunda itangazamakuru byaje maze gukura, maze kumenya agaciro karyo.

Umwuga w’Itangazamakuru

Kwifuza cyane kwinjira mu Itangazamakuru byatumye ntangira kubyitoza cyane biranampira maze mu mwaka wa 2010 ntangira kwandikira Oasis Gazette inkuru zijyanye n’Ubushabitsi (Business) kuko aribyo nize.

M’Ugushyingo 2011, nibwo ninjiye muri Kigali Today, icyo gihe ikaba yari imaze igihe gito itangiye. Ibi byaranshimishije cyane bitavugwa kuko niho niyumvise koko nk’umunyamakuru kandi nkaba naranahakuye ubumenyi burenze ubwo natekerezaga kuzagira.

Mu buzima busanzwe (hanze y’Itangazamakuru)

Ndi umunyeshuri mu cyiciro gikuru (Masters) muri Business Administration (MBA) muri ICM, ishuri ryo mu Bwongereza binyuze muri Worldwide E-Learning Campus (WEC) Rwanda.

Ibiganiro nkoramo.

- KT Idols kiba buri wa gatandatu saa mbiri za nijoro kugera saa tanu.

- Showbusiness Time kiba ku wa gatanu saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kugera saa moya n’igice.

- Young Stars Show kiba ku cyumweru guhera ku isaha ya saa tatu za nijoro kugera saa yine.

- Dusigasire Show ku cyumweru guhera ku isaha ya saa yine z’ijoro kugeza ku isaha ya saa tanu.

Inzozi

Mtife inzozi zo kuzaba umunyamakuru ku rwego mpuzamahanga no kuzageza ubuhanzi nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo nkunda cyane bimfasha kwidagadura no kuruhuka.

Nkunda cyane kuba ndi kumwe n’abandi tuganira twishimye. Nkunda umuziki no kubyina ariko sinkunda akabyiniro. Nkunda gutembera cyane ahantu hashya kuri njye. Nkunda gusohokera ku mazi no kurya ice-cream. Nkunda koga n’ubwo ntabizi. Iyo naniwe nkajya muri gym nkakora siporo (n’ubwo nyikora gake) cyangwa nkajya muri sauna numva nezerewe bidasubirwaho. Nkunda kureba filime cyane no gusoma ibitabo n’ubwo ibitabo ntakibibonera umwanya uhagije.

Ibyo nkunda cyane mubyo kurya no kunywa.

Nkunda cyane amata y’inshyushyu. Iyo ishyushye biba akarusho. Nkunda icyayi na fanta orange. Nkunda socisso, pomme, fromage na biscuit. Ibindi mbikunda bisanzwe.

Defauts niyiziho n’ibyo nanga mu buzima.

Nkunda kurakara ariko bigashira vuba. Iyo niyemeje gukora ikintu ngira amahoro ari uko nakigezeho (Ambitious).

Ngira emotions cyane kuburyo bijya bintera ubwoba. Ntinya gusura abarwayi kuko iyo mbonye uburyo ari kubabara cyane umutima urandya nkumva ugiye kumvamo.

Ngira defaut yo kwizera abantu cyane. Nanga umuntu umbeshyera, ubeshyera abandi n’umuhemu. Nanga umuntu ubunza amagambo agamije gusebya abandi. Birambabaza kubona umuntu ababaye ntari bubashe kugira icyo mumarira.

Interuro nkunda cyane kandi zinyubaka mu buzima bwa buri munsi

-  “If your dreams do not scare you, they are not big enough.” Ellen Johnson Sirleaf.
-  “Think Global, Act local”
-  “Think Business”