Fulgence Kwizera


Nitwa Kwizera Fulgence nkaba mwene Twagirumuhoza wa Segatashya ka Gashi ka Gihuramutwe cya Ntenderi ya Rubonde. Izina ry’ubutore nkitwa "Nkirinkindi ibereye inkera". Navukiye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ruhashya mu kagali k’Akanyana.

Ibijyanye n’umwuga w’itangazamakuru

Itangazamakuru narikundishijwe n’abanyamakuru 3 aribo Nsengiyumva Prudent, Mico myiza Jean Baptiste na Maurice Rugundana. Jjye nakuze nkunda ibintu byose by’umuco nyarwanda nkabigerekaho no gukunda kwiga indimi kugirango ibintu bivugwa kwisi hose njye menya ibyo aribyo. Uku gukunda kwiga indimi byarampiriye maze mu mwaka w’2006 ubwo nigaga Ubuvanganzo n’ikilatini muri College Christ Roi I Nyanza, nibwo nahuye n’aba banyamakuru mvuze haruguru, iki gihe bari baje muri iri shuri kuko ariho bize. Hamwe na bagenzi babo bari bazanye, bahawe umwanya ngo batuganirize kandi badutere umwete wo kwiga nka bakuru bacu. Baje gukomoza kw’itangazamukuru biga banongeraho ko bakora kuri Radio Salus. Kuva ubwo naamatanye n’itangazamakuru na bugingo n’ubu.

Kuva tariki 3 Nyakanga 2011 nibwo navugiye kuri Radio Salus nk’umunyamakuru wimenyereza uyu mwuga. Kubera gukunda umuco nyarwanda, kuri Radio Salus nasabye kwimenyereza mu Nkera Nyarwanda. Iki gihe nigaga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’ u Rwanda I Butare. (NUR), Kuri iyi Radio nahakuye ubumenyi ku bijyanye n’umwuga w’itangazamakuru bikunganirwa n’ibyo nigaga muri Kaminuza aribyo “ Indimi n’inganda z’ubuhanzi” (Arts and Creative Industry).

Navuye kuri Radio Salus tariki 12 Ukuboza 2016 nkomeraza kuri KT Radio. Kuri ubu, kuri KT Radio ndi Umunyamakuru ukora ikiganiro nkunda kandi niyumvamo cy’Inkera Nyarwanda buri wa mbere na buri wa kane guhera saa 20h00 kuveza saa 23h00.

Ibyo nkora byose nemera ko umuco ari isoko y’ubumenyi bw’abenegihugu iki n’iki.