Jacques Furaha


Jacques Furaha akora ibiganiro bitandukanye kuri KT Radio cyane cyane ikiganiro cy’imikino kizwi ku izina rya ’KT Sports’.Furaha afatanya kandi na bagenzi be Julius Rwakarema na Rwubaka Moustafa gukora ikiganiro cyo mu rurimi rw’Igiswahili kizwi ku izina rya ’Mzuka Time’.

Furaha yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru muri 2007 kuri Radio 10 aho yakoraga mu kiganiro cy’imikino mu Kinyarwanda no mu Giswahili.Gusa muri 2008 yahise yerekeza mu majyepfo y’u Rwanda aho yari agiye gukomereza amasomo ye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ariko amasomo ntiyamubujije gukomeza gukora umwuga we w’itangazamakuru aho yakomereje kuri Radio y’Abaturage y’i Huye, RC HUYE.

Kuri RC HUYE, naho Furaha yakomeje gukora ikiganiro cy’imikino ndetse anatangiza ikiganiro cyo mu rurimo rw’igiswahili cyitwa Hapo Vipi.

Muri 2011 nibwo Furaha yinjiye muri Kigali Today aho akiri kugeza ubu.

Furaha Jacques umwanya we munini awumara ari gukurikirana imikino itandukanye haba kuyireba,kuyumva,kuyiganira ndetse no gusoma amakuru ajyanye nayo. Akunda cyane umukino wo gusiganwa ku magare. Aracyakina umupira w’amaguru akaba anakunda kunyonga igare no kwiruka.