Jean Noël Mugabo


Nkezabera Mugabo Jean Noel niyo mazina iwacu banyise. Mu byo abarimu b’icyo gihe, bitewe n’imyumvire y’icyo gihe bambujije, harimo kwitwa amazina ane ndetse no kwandikisha imoso. Ubu nsigaranye amazina atatu ndetse nandikisha indyo, gusa ntacyo bintwaye. Ndubatse, ndi se w’umwana umwe.

Navukiye mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye. Nize itangazamakuru n’itumanaho (EJC) mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR). Nabonye amahugurwa atandukanye mu bijyanye n’itangazamakuru, muri yo navuga nk’ayamaze igihe kigera ku mezi abiri nahawe n’ikigo mpuzamahanga cy’itangazamakuru (IIJ) cy’Urwego rushinzwe iterambere mpuzamahanga rw’abadage (GIZ) mu mujyi wa Berlin mu Budage. Ubu navuga ko maze imyaka hafi 7 mu itangazamakuru.

Nkorera Kigali today Ltd kuva yatangira mu mwaka wa 2011. Nkunda itangazamakuru, gusoma (ibitabo, ibinyamakuru, websites …) kumva umuziki ndetse no kuganira n’abantu. Nemera ko gushaka ari ugushobora. Iyo mbyutse ndasenga, ubundi nkaba nizeye ko ibyo ndi bukore byose biri bugende neza. Nkunda kandi kugira uwo tuganira. Nifuza kugira umuco wo gukora cyane. Nkaba nakora amasaha agera kuri 14 k’umunsi, andi 10 asigaye, nkayakoramo ibindi bikorwa nkenerwa mu buzima bw’umuntu.