Malachie Hakizimana


Navutse tariki 24 Nzeri 1985, ntangira gukora umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2008 kuri Radio Salus, nyuma y’umwaka umwe gusa nari maze ntangiye kwiga mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho (School of Journalism and Communication).

Umwuga w’itangazamakuru nawukomereje kuri Radio Huguka guhera tariki 01 Gashyantare 2011 kugeza tariki 20 Kanama 2012 ubwo natangiraga gukorera Kigali Today Ltd, by’umwihariko nk’umunyamakuru wayo ukorera mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba.

Kwitangira akazi mu buryo bwose bushoboka n’ubwo nagakoreraga ahantu hagoye kubera imiterere yaho ni byo byatumye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2014 nimurirwa i Kigali ku cyicaro cya Kigali Today Ltd, aho nkora by’umwihariko nk’umunyamakuru wa Radio ya Kigali Today (KT Radio), mu ishami ry’amakuru.

Nishimira gukora akazi kanjye neza ntakorera ku jisho cyangwa ku masaha.

Ncisha make, nkunda kugirwa inama, nanga akarengane, mparanira kubana mu mahoro na buri wese kandi ngaharanira kuvugira abadafite kivugira.