Gasana Marcellin


Navukiye i Nyarugenge, ku Muhima mu mujyi wa Kigali, Rwanda ku itariki 27 Werurwe 1972.

Akazi k’ubunyamakuru

Ndi umunyamakuru wa KT Radio kuva mu mwaka wa 2011. Natangiye ndi umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Karongi, mbifatanyije no kuyobora bagenzi banjye bo mu Ntara y’i Burengerazuba.

Muri Werurwe 2014, naje gukorera ku cyicaro cya Kigali Today Ltd, ntangira akazi ko kuyobora ishami ry’amakuru kuri KT Radio kugeza magingo aya.

Usibye kuyobora ishami ry’amakuru, nkora n’akazi ko kuyavuga (Presentation), nkabifatanya n’ibiganiro bibili.

Indirimbo zisobanuye

Kuwa kabiri 09:30 ninjoro no kuwa gatandatu 05:30 mu gitondo

Udukoryo

Kuwa gatatu 10:30 mu gitondo

Natangiye gukora akazi k’itangazamakuru muri Gashyantare 2000 ntangiriye kuri television y’u Rwanda. Kuva icyo gihe kugeza ubu ndacyakora umwuga w’itangazamakuru mu myaka 14 ishize, ariko nagiye mbivanga no gukora films documentaries nka producer / editor, n’ubusemuzi haba mu nama zikomeye, cyangwa se muri film documentaire.

Icyatumye nkunda itangazamakuru

Gukunda itangazamakuru byanjemo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuko numvaga nta bundi buryo mfite bwo kugaragaza ibibazo yasigiye abapfakazi n’impfubyi.

Kuva iwacu twabasha kubona ubushobozi bwo kugura television mu mwaka wa 1999 bwa mbere mu buzima, nakundaga kureba television ya BBC cyane.

Ni naho natangiye kugira urukundo rw’ubunyamakuru, kuko nahigiye byinshi birimo kumenya gufata amashusho meza na camera, gusoma neza inkuru mu ndimi zitandukanye. (Nize indimi n’ubusemuzi muri kaminuza) bituma itangazamakuru rinyorohera.

Ibyo nishimira ko nagezeho

1. Kuba mbasha gutara inkuru nkayifata amashusho kandi nkanayikorera editing / montage, ku buryo uyirebye anyurwa haba mu mashusho ndetse n’inkuru ubwayo.

2. Kugira ubushobozi bwo kuvuga no kwandika indimi enye mu buryo buhagije (Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’igiswahili). Ni byo bimfasha gukora ikiganiro cyanjye gikunzwe cyane kuri KT Radio buri wa kabiri (21h45) na buri wa gatandatu (05h00), nsobanura indirimbo mu Kinyarwanda.

3. Kubasha kuvuza gitari (guitar) nkashimisha abandeba.

Kwidagadura

Nkunda film cyane cyane drama, action, aventure, rimwe na rimwe nkakunda n’iziteye ubwoba. Muri muzika nkunda injyana za pop, blues, rock, jazz, rumba, country na reggae by’umwihariko Bob Marley, ntibagiwe n’izo twita ‘Igisope’ cyangwa se iz’iwacu ariko za kera. Izi zose kandi nzikunda iyo zikoze mu buryo bw’umuzikingiro, ibyo bita Live music mu cyongereza.

Akandi kantu

Iyo mfite icyayi n’umugati numva merewe neza cyane

Interuro nakunze cyane kandi ngerageza kugenderaho mu buzima

‘Don’t walk behind me; I may not lead. Don’t walk in front of me; I may not follow. Just walk beside me and be my friend’. Albert Camus.

Aragira ati: Wingenda inyuma, nshobora kutakuyobora, wigenda imbere; nshobora kutagukurikira. Ahubwo ngenda iruhande umbere inshuti.