Nadia Uwamariya


Navukiye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, ku itariki ya 3 Gashyantare 1973. Ndubatse mfite umugabo n’abana batatu (Umuhungu umwe n’abakobwa babiri).

Ndi imfura nkaba na bucura mu nda ya mama, narerewe mu rukundo ndakunda kandi ndakundwa ndetse ndanateteshwa, mpabwa uburere n’igitsure aribyo nkesha uburere mfite kandi nishimira kugeza ubu.

Igihe n’uko ninjiye mu itangazamakuru

Nakunze itangazamakuru ndi umwana muto kuburyo mfite imyaka itanu, nk’abandi bana bato bose, navugaga ko nzaba Umunyamakuru kandi nkazaba Nganyira Victoire wakoraga ikiganiro cy’abana kuri radio Rwanda.

Intego yanjye narayikuranye kandi nishimiye ko nayigezeho, ubwo ninjiye mu mwuga mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2010. Nawutangiriye muri RBA ex-ORINFOR aho nakoraga ikiganiro cy’abana ngisimbuyeho Nyakwigendera Victoire Nganyira. Nakoraga kandi ikiganiro Bite mu mashuri n’ikiganiro Urukundo rufite intego kuri Magic fm radio yindi ya RBA. Nakoraga kandi ibiganiro Kubaza bitera kumenya bya Radio na Televiziyo by’URwanda.

Guhera ku itariki 3 Werurwe 2014 kugeza ubu nakomereje Umwuga w’itangazamakuru kuri KT Radio, Radio ya Kigali today. Nkora ikiganiro cy’abana cyitwa KT Bambino, Ikiganiro Uburezi n’uburere n’ikiganiro Inzira y’urukundo.

Ibinshimisha mu buzima

Nkunda abantu, by’umwihariko nkakunda abana cyane. Nkunda umurimo ngashimishwa no kurangiza igikorwa natangiye nkaruhuka nkigeze ku musozo. Ikibazo cya mugenzi wanjye kimbera umutwaro ngashimishwa n’uko ngira uruhare mu kugikemura.

Imyidagaduro

Nkunda Muzika nkakunda no gusoma n’ubwo inshingano zo kwita ku muryango n’akazi bigenda bigabanya umwanya nabihaga. Nkora Gim Tonic no gusimbuka umugozi.