Roger Marc Rutindukanamurego


Navukiye i Kigali mu Karere ka Nyarugenge, umurenge wa Muhima, Akagali k’Amahoro, umudugudu w’uruhimbi.

Kubera gukunda umuco Nyarwanda no guharanira kuwimakaza ngo utazacika, natangiye umurimo w’itangazamakuru ryimakaza umuco mu mwaka wa 2010 ryandika kuri Interineti.

Mu mwaka wa 2012 nkomeza ako kazi ko kwimakaza umuco ariko ntara nkanatangaza amakuru ndetse nkanafata n’amafoto ajyanye n’inkuru zitandukanye mu gihugu.

Kugeza ubu ndi Umunyamakuru wa Kigali Today Ltd ushinzwe inkuru zicukumbuye, amafoto y’inkuru zitandukanye, nkaba Nkora ikiganiro kuri KT RADIO buri wa Kane kuva 18h15 - 19h15 kimakaza umuco kitwa Ubuzima bushingiye ku muco, rimwe na rimwe nkanagaragara no mu Nkera Nyarwanda iba buri wa mbere na buri wa Kane guhera 20h00 - 23h00.