Ines Ghislaine Nyinawumuntu, uzwi ku izana rya Ines ni umwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bikunzwe mu Rwanda.
Ubuzima bwe mu Kazi
Umwuga we yawutangiriye kuri Radio Isango Star, guhera mu mwaka wa 2010, aho yakoze mu ishami ry’amakuru n’ibiganiro, aho yakunze kumvikana mu biganiro mpaka kuri Politiki n’imibereho y’abaturage. Mu mwaka wa 2017, yakoze kuri Radio KFM mu ishami ry’ibiganiro. Kuva mu Kwezi kwa Kanama 2018, ni umunyamakuru wa KT Radio, aho akora ikiganiro cya mugitondo “Kt Parade” kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu, (08h10-11h00) ndetse n’ikiganiro “Sato Concord” kiba kuwa gatandatu, akaba atangira saa kumi n’igice kugera saa moya z’ijoro (16h30-19h00).
Ubuzima Hanze y’Akazi
Ines, ni umubyeyi w’abana 2 b’abakobwa, mu bimushimisha harimo kuba ari kumwe n’abana be abaganiriza ku buzima n’uko bagomba kwitwara kugira ngo bazagere kubyo bifuza. Akunda kuba ari kumwe n’abantu benshi, ariko agakunda kubona baseka. Ntakunda umuntu utazi kuganira.
Igihe cye cyo kuruhuka akunda kureba Film, kuko avuga ko hari amasomo menshi y’ubuzima zimwigisha, ndetse zikamufungura ubwonko. Ababazwa cyane n’uko hari abantu benshi bababaye ariko akaba atabasha kubafasha bose ngo bishime.
Akunda kumva indirimbo zituje mu gihe ari mu mirimo yo mu rugo. Yemera kandi ko icyo umuntu yiyemeje akagishyiramo imbaraga akigeraho.
AKAYEZU JM on June 12, 2019
Ines dukunda ikiganiro cyawe ,kiratwubaka cyane pe,iyo ushishijariza abakumva gushaka kash,uzadukorere ikiganiro ku bakaozi n’abakoresha,imiberho yabo, uburyo abakoresha bamwe basuzugura abakozi babo ntibabahemere igihe, ……………..
Munya mpundu theoneste on June 20, 2019
Nyinawumuntu we!!!!dukunda ibiganirobyawe ariko bbyumwihariko ndasabango nibabishoboka wadusubirizamo ikiganiro cyo kuri 20/06/2019?mugitondo mwabamukoze.
Iratuzi Anitha on September 14, 2019
Ines ni umuhanga cyane turamukunda noeho mur @KT Paredi “ni byz
Samuel on November 16, 2019
Ynes mukundira ibitekerezo bye byubaka Imana ijye imwongerera ubwwnge kt parade turayikunda
Patrick on January 3, 2020
@Ababazwa cyane n’uko hari abantu benshi bababaye ariko akaba atabasha kubafasha bose ngo bishime. Utekereza kure nukuri, gusa jya ufata umwanya ufashe abo babaye nkuko wabivuze hejuru nibura uzajya uva imbereye ubonye utseko ye cyangwa ibyishimo bituruka muri uwo wumvaga ko ababaye. Ndagukunda nkunda kumva ibiganiro rimwe na rimwe nicecekeye. Happy New Yean Ine… kandi kwifurije ibyiza ….
umuhoza sabine on February 11, 2020
ines ngwee ndakwemera byahatari gs nshimishwa nuburyo udushyira murimudu kbx ,gs utekereza kure,igitekerezo nuko wowe na janti jideo mwakongera mugakorana,gs nubwo ndi school ntarikumva ibiganiro byanyu but ndabakunda cyne
Muavita on April 30, 2020
Ines uraho?nabonye ikiganiro cyawe aho wavuze ko nabaganga bagakondo bari gukora ubushakashatsi kumuti wa corona virus ese nanjye ko nkeneye gutanga ubufasha bwanjye byanyuzwa he?
RUKUNDO Emmanuel on May 15, 2020
Turakwemera ines!
INYANGE CHANCE on February 20, 2021
ndagukunda cyane mkunda nikiganiro cyawe