Abanyamakuru

Nadia Uwamariya

todayAugust 24, 2018 266

Background
share close

Yavukiye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, ku itariki ya 3 Gashyantare 1973. Arubatse afite umugabo n’abana bane (Umuhungu umwe n’abakobwa batatu).

Ni imfura akaba na bucura mu muryango avukamo. Yarerewe mu rukundo arateteshwa, ahabwa uburere n’igitsure aribyo akesha uburere afite kandi yishimira kugeza ubu.

Igihe n’uko yinjiye mu itangazamakuru

Yakunze itangazamakuru ari umwana muto kuburyo afite imyaka itanu, yavugaga ko azaba Umunyamakuru kandi yifuzaga kuzaba nk’umunyamakuru witwaga Nganyira Victoire wakoraga ikiganiro cy’abana kuri radio Rwanda.

Izo nzozi  ze yarazikuranye kandi yishimira ko yazikabije, ubwo yinjiraga mu mwuga mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2010. Yawutangiriye muri RBA Ex-ORINFOR aho yakoraga ikiganiro cy’abana. Yakoraga n’ibindi biganiro bitandukanye nka Bite mu mashuri, Urukundo rufite intego kuri Magic fm na Kubaza bitera kumenya bya Radio na Televiziyo by’URwanda.

Guhera ku itariki 3 Werurwe 2014 kugeza ubu yakomereje Umwuga w’itangazamakuru kuri KT Radio, Radio ya Kigali today. Aha, yatangiye akora ibiganiro binyuranye nka KT Bambino, Uburezi n’uburere, Sigasira ubuzima, n’Inzira y’urukundo.

Iki cya nyuma ubu nicyo cyahinduriwe izina cyitwa Love Corner.

Ibimushimisha mu buzima

  • Akunda Gusenga, akunda abantu, by’umwihariko abana.
  • Akunda Muzika, gusoma, Gim Tonic no gusimbuka umugozi.

Written by: KTradiofm

Rate it

Previous post

Abanyamakuru

Anne Marie Niwemwiza

Natangiye gukora akazi k’itangazamakuru muri Mutarama 2008 ntangiriye kuri radio Maria Rwanda. Kuva icyo gihe kugeza ubu ndacyakora umwuga w’itangazamakuru nkaba mbimazemo imyaka 10. Mu bijyanye n’itangazamakuru nkunda cyane icyiciro cy’amakuru kuko ari nayo mbamo cyane n’ubwo nkora n’ibindi biganiro. Ibiganiro nkora kuri KT Radio UBYUMVA UTE? - Kiba kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane guhera saa moya n'igice z'ijoro kugeza saa mbiri n'igice z'ijoro (7:30PM-8:30PM). Urukumbuzi: Kiba buri wa gatandatu […]

todayAugust 24, 2018 580 2


Similar posts

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%