Nitwa Imanishimwe Samuel (Sammy), navutse tariki 10/09/1989 i Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.
Natangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2009 kuri Radio Salus, Radio ya kaminuza nkuru y’u Rwanda aho nigaga, aho nakoraga muri animation ndetse n’ikiganiro cyo gusetsa (Nyereka Inyinya Munyarwanda), muri 2011 nerekeza kuri Radio ya Huye/RBA Huye, mu mwaka wa 2013 nibwo natangiye gukorera Kigali Today nk’umwanditsi w’inkuru z’imikino kuri www.kigalitoday.com ndetse n’umunyamakuru mu kiganiro cy’imikino KT Sports kugera uyu munsi.
Nk’umunyamakuru w’imikino maze gukurikirana amarushanwa akomeye arimo Igikombe cy’Afurika gihuza abakina imbere mu gihugu ryabereye mu Rwanda, irushanwa ryo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi n’icy’Afurika mu bihugu bitandukanye birimo Mauritius na Mali, CECAFA zabereye mu Rwanda na Kenya, igikombe cy’Afurika cya Handball cyabereye mu Rwanda, Uganda, Mali ndetse na Senegal.
Ndi umwe mu banyamakuru 176 ku isi batoranya umukinnyi witwaye neza ku isi mu bihembo bitegurwa na FIFA, ndetse n’igihembo cya Ballon d’or gitangwa na France Football yo mu Bufaransa, aho buri gihugu gihagararirwa n’umunyamakuru umwe.
Mu buzima busanzwe bwa nyuma y’akazi, ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru utarabigize umwuga, aho nabashije kunyura mu ikipe bakiri bato y’Amagaju ndetse na Kaminuza nkuru y’u Rwanda igihe gito.
Nkaba kandi umukinnyi w’amakinamico ubimazemo igihe mu makinamico nk’Impano n’impamba, Umurage, Idembe, ndetse nkaba no mu itorero Indamutsa rya Radio Rwanda.
Olivier MANIRAGUHA on December 19, 2018
Crge bro urabishoboye kweli
benoit macumi on January 27, 2019
komerezaho muvandi .
DUSABE on February 14, 2019
NANGE NDAKWEMERA CYANE
manishimwe Samuel on February 7, 2021
Turitirana Amazina. yose
0782418420Uzampe number yawe thanks