Nyagatare: Tabagwe barifuza ko ubucuruzi bw’abagande bwigizwa kure
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko u Rwanda ntacyo rwakora ku miturire y’abagande ahubwo umunyarwanda uzashukwa nayo akinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu azajya ahanwa. Yabitangaje ku gicamunsi cyo ku wa 16 Ukwakira ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi 2 yagiraraga mu karere ka Nyagatare mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Uganda. Abaturage b’umurenge wa Tabagwe bakaba bavuga ko imiturire y’abagande yorohereza abanyarwanda kubona ibiyobyabwenge hafi. Umva inkuru hano:
Post comments (0)