Christophe Kivunge ni umunyamakuru wabigize umwuga. Akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu itangazamakuru yakuye muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK).
Yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2011, akora mu bitangazamakuru nka Radio Huguka na The New Times.
Yatangiye gukora kuri KT Radio mu kwezi kwa Nzeri, 2012, aho yagize inshingano zitandukanye zirimo gusoma amakuru, kuyatara, kuyobora ibiganiro kuri politiki, ibijyanye n’imyidagaduro, ubumenyi rusange, ndetse n’amateka y’ u Rwanda n’isi muri rusange.
Kuri ubu ni umuyobozi wungurije wa porogaramu, umusomyi w’amakuru (News Anchor), ndetse akaba anafasha mu kuyobora amakuru (Editor), kuri KT Radio.
Mu buzima busanzwe akunda kureba film, akunda gutembera n’ishuti ze, kumva umuziki, kwiyungura ubumenyi, ndetse no kumenya ibivugwa hirya no hino ku isi cyane mu bijyanye na science na technology.
Post comments (0)