Radio z’abaturage zituma abaturage batinyuka itangazamakuru
Ihuriro ry’amaradiyo y’abaturage mu Rwanda riratangaza ko aya maradiyo kuva yajyaho yabaye umuyoboro uhuza abaturage n’ubuyobozi,agafasha abaturage gutanga ibitekerezo byabo.Iri huriro ariko rinasaba abaturage kurushaho kwibona muri ayo maradiyo kuko ari ayabo.Ihuriro ry’amaradio y’abaturage ryabitangaje kuri uyu wa gatatu,ubwo hizihizwaga umunsi w’amaradio y’abaturage mu Rwanda.Bamwe mu baturage bavuga ko aya maradio yatumye batinyuka itangazamakuru,kandi akababera inzira batangiramo ibibazo byabo bigakemuka. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)