Mu masangano y’umuhanda Muhima-APACOPE-Kinamba hakeneye ibyapa n’amatara biyobora ibinyabiziga
Abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru bambukira mu masangano y’imihanda Muhima-APACOPE-Kinamba mu mujyi wa Kigali, barinubira umuvundo w’ibinyabiziga rimwe na rimwe n’abanyamaguru kuko biteza impanuka. Barasaba umujyi wa Kigali gushyira amatara ayobora ibinyabiziga kuri uwo muhanda, kuko iyo bihageze buri mushoferi aba atanguranwa no kwambuka, ubuyobozi bw’umujyi bukavuga ko gutinda gushyiraho ayo matara byatewe n’uko uwo muhanda uri mu mishinga y’imihanda itararangira.
Post comments (0)