Imyitozo ya gisirikare iheruka ntaho ihuriye no kwitegura urugamba runaka – KAGAME Paul
President Kagame Paul yashimangiye ko u Rwanda nta gihugu rushobora kwendereza cyangwa ngo rwivange muri gahunda za cyo, ariko na none rugomba guhora rwiteguye uwagerageza gusagarira umutekano w’abaturuye. Ibi umukuru w’igihugu yabivuze asubiza ibibazo by’abanyamakuru mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda n’iryo hanze, ikiganiro cyakurikiye isozwa ry’inama y’umushyikirano ku wa gatanu 14 Ukuboza.
Post comments (0)