Inkuru Nyamukuru

President Kagame yagizwe Umuturage w’Icyubahiro w’Umujyi wa Abidjan

todayDecember 20, 2018 51

Background
share close

Guverineri w’umujyi wa Abidjan muri Cote d’Ivoire, kuri uyu wa kane yashyikirije imfunguzo z’ibiro bye President Paul Kagame, nk’ikimenyetso cy’icyubahiro amuhaye nk’umukuru w’igihugu uri mu ruzinduko rw’akazi, ndetse anahabwa kuba umuturage w’icyubahiro wa Abidjan.
President Paul Kagame na Jeannette Kagame bari muri Cote d’Ivoire kuva ejo ku wa gatatu, mu ruzinduko rwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi haba muri politike no mu buhahirane.
President Kagame yakira imfunguzo z’ibiro by’umujyi wa Abidjan, yavuze ko anenejejwe cyane no guhabwa kwitwa umuturage w’icyubahiro w’uwo mujyi.
Mu butumwa bugaragara kuri twitter y’ibiro bya President Kagame, yanditse ko we by’umwihariko, uwo basahakanye n’abaturage b’u Rwanda anenezezwa no gukorera, bashimishijwe cyane n’icyubahiro bagaragarijwe muri Cote d’Ivoire.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

“Kavukire fata utwawe wimuke”: Ubuyobozi b’umugi wa Kigali buraburira abadafite ubushobozi bwo kuwuturamo

Abayobozi mu mujyi wa Kigali n’ab’akarere ka Gasabo by’umwihariko, basaba abinubira ko igishushanyombonera kibabangamiye, kuva muri uyu mujyi bakazagaruka barabonye ubushobozi bwo kuwuturamo. Mu nama Urwego rw’Imiyoborere RGB rwahurijemo abayobozi batandukanye n’abayoborwa kuri uyu wa kabiri, hari abaturage b’akarere ka Gasabo bagaragaje ko ibibazo bafite ahanini ngo bishingiye ku gishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali cyari kimaze imyaka itanu kigenderwaho. Umva inkuru irambuye hano:

todayDecember 19, 2018 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%