Umubyeyi umaze amezi abiri arera utari uwe
Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga, hari umubyeyi witwa Ntakirutimana Marie Chantal umaze amezi abiri arera uruhinja yasigiwe n'umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe. Nyina w’umwana ngo nyuma yo gutora agatege yarigendeye asiga umwana atavuze aho agiye, nyirurugo abuze uko abigenza yiyemeza kumurera n’ubwo bitamworoheye kandi nta n’icyo apfana n’uwamubyaye. Uwo malaika murinzi ni uwo mu kagari ka Bugaragara.
Post comments (0)