Finland: Urukiko rwamaganye icyifuzo cya Bazaramba cyo gukurirwaho igifungo cya burundu
Urukiko rw’ubujurire rwa Finland rwanze kwakira icyifuzo cya Pasteur Francois Bazaramba usaba gufungurwa, kandi yarakatiwe igifungo cya burundu muri 2012, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ku wagatanu (04 Mutarama) ni bwo urukiko rw’ubujurire rwa Helsinki rwanze kwakira icyifuzo cya Pasiteri Bazaramba kuko ibyaha yakoze biri mu rwego rwo hejuru.
Post comments (0)