Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Guinée Équatoriale bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

todayJanuary 14, 2019 73

Background
share close

Abayobozi b’u Rwanda na Guinée Équatoriale bamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya politike, mu bukerarugendo n’ingendo zo mu kirere.
Aya masezerano aje akurikira uruzinduko rw’umunsi umwe president wa Guinée Équatoriale Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama.
President Kagame yabwiye mugenzi we Obiang ko u Rwanda rushimishwa no gukorana na Guinée Équatoriale mu mishinga itandukanye yo guteza ibihugu byombi imbere ndetse na Africa muri rusange binyuze mu bucuruzi buhuriweho n’ibihugu.
President Obiang nawe yashime Kagame intambwe amaze kugeza ku muryango w’Africa yunze ubumwe, ndetse avuga ko yizeye ko ibyo biyemeje bitazarangirira mu gusinya amasezerano gusa ahubwo bizaba imbarutso yo gufatanya gukemura ibibazo ibihugu byombi bihuriyeho.
President Obiang yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2014, icyo gihe nabwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gusenga kutagira ibikorwa si byo Imana ishaka – President Kagame

Perezida w’u Rwanda Kagame Paul yabwiye abayobozi ko gusenga ari byiza, ariko gutwarwa n’amasengesho ukibagirwa inshingano atari byo Imana idusaba. Hari mu isengesho ngarukamwaka rihuza abayobozi mu nzego zitandukanye, “Natioanl Prayer Breakfast”, ryabaye ejo ku cyumweru. Pasteur Rutayisire Antoine wigishije ijambo ry’Imana, avuga ku kamaro ko gukorera hamwe, yavuze ko gukorera ijisho cyangwa guharanira imyanya gusa bidindiza intego baba bihaye.

todayJanuary 14, 2019 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%