Inkwi n’amakara byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima
Ipimwa ry’imyotsi yo mu gikoni ryakozwe na Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2017, rigaragaza ko abacana inkwi n’amakara bafite ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’ubuhumekero n’umutima ku rugero ruteye impungenge. Ibi bikaba bishimangirwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR). Ibi bigo byombi bivuga ko indwara z’ubuhumekero ziri mu za mbere zica abantu benshi mu Rwanda, bitewe no guhumeka umwuka uhumanye.
Post comments (0)