REG ihomba miliyari 19 buri mwaka kubera kwibwa amashyanyarazi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG kiravuga ko gihomba umuriro w’amashanyarazi ungana na Megawati 44, ziri ku rugero rwa 19% by’umuriro wose gitanga. Uyu muriro ukaba uhwanye n’igihombo cy’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 19 ku mwaka. REG ivuga ko igice kinini cy’icyo gihombo giterwa n’abantu bakoresha umuriro w’amashanyarazi bawunyujije hirya ya mubazi(cash power). REG yatangaje ibi nyuma yo gufatira mu cyuho kuri uyu wa kabiri, ibigo by’ubucuruzi bitatu byakoreshaga amashanyarazi bitayishyuye. […]
Post comments (0)