Inkuru Nyamukuru

Amashami abiri muri Kaminuza ya Gitwe yafunzwe burundu

todayJanuary 29, 2019 61

Background
share close

Minitseri y’uburezi (MINEDUC) yafashe umwanzuro wo gufunga burundu amashami 2 ya Kaminuza ya Gitwe nyuma yo gusuzuma niba ibyo basabwaga byarakozwe, bagasanga bitarakozwe.

Amashami yafunzwe arimo ibyerekeranye na Laboratwari (Biomedical laboratory sciences) n’ibyerekeranye n’ubuganga (Medicine and Surgery).

Bimwe mu bibazo bashingiyeho harimo kuba hari abanyeshuri 34 mineduc yari yasabye ko boherezwa gukora imenyerezamwuga hirya no hino mu bitaro, ariko ntibageyo.

Ngo aboherejwe muri CHUK bo basanze badakurikiranwa ariko basabwe ibyangombwa bigaragaza ko bayikoze barabihimba.

Ministere y’uburezi yatangaje kandi ko ubusanzwe muri aya mashami yafunzwe, umwarimu aba afite abanyeshuri 20 ariko ariko ngo kuri iri shuri basanze hari umwarimu umwe ku banyeshuri 80.
Ministeri y’uburezi ivuga ko mu gihe iri shuri ryashaka kongera gutangiza aya mashami, rizabisaba, maze harebwe niba ryujuje ibisabwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Ubyumva Ute?

Ubyumva Ute – Ibibazo Mu Buhinzi

Muri kino kiganiro Anne Marie Niwemwiza araganira n'abayobozi baturutse muri MINICOM, MINALOC, na MINAGRI, ku bibazo bikomeje kugaragara mu buhinzi, aho abahinzi bakomeje kubura isoko ry'umusaruro wabo, ndetse n'iryo babonye amafaranga bahabwa akaba ari make cyane ugereranije n'ayo baba bashoye.

todayJanuary 29, 2019 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%