Nukunda umurimo utitaye ku masaha uzaba uri intwari – Bamporiki Eduard
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Eduard, yavuze ko intwari u Rwanda rukeneye muri iki gihe ari izishyira imbere umurimo zititaye ku masaha. Bamporiki yabivuze mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’u Rwanda, ku munsi ngarukamwaka Abanyarwanda bunamira intwari, ku itariki 1 Gashyantare. Nk'ibisanzwe kwizihiza uyu munsi byabimburiwe no gushyira indabyo ku gicumbi cy'intwari mu murenge wa Remera.
Post comments (0)