ABASIRIKARI BAKURU BIGA MU ISHURI RYA GISIRIKARI RY’I NYAKINAMA BAHAGURUKIYE IKIBAZO CY’IMIRIRE MIBI
Kuri uyu wa kabiri, itsinda ry’abasirikari bakuru biga mu ishuri rikuru rya Gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College) batangiye urugendoshuri mu ntara y’amajyaruguru, bagamije kumenya uko intara ihagaze mu bijyanye no kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi. Abagize iri tsinda bavuga ko ibyo bagaragarijwe bigiye kubafasha gukora ubushakashatsi bazagenderaho batanga ibitekerezo bizafasha inzego za gisivile mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda. Umva inkuru irambuye hano: