Muvumbure byinshi byakurura ba mukerarugendo – Minisitiri Mbabazi
Ministiri w’Urubyiruko, Mme Rose Mary Mbabazi avuga ko amateka, umuco n’umutungo kamere by’u Rwanda bihishe amahirwe urubyiruko rushobora gukoresha rukihangira imirimo, ashingiye ku bunararibonye yakuye ahantu hatandukanye. Asaba urubyiruko rwifuza guteza imbere ubukerarugendo, kwigira kuri bagenzi babo mu karere ka Burera bashinze ikigo cyamamaza amateka ya Nyabingi.
Post comments (0)