Abanyarwanda barindwi birukanywe muri Uganda bageze mu Rwanda
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatatu ku mupaka wa Cyanika ku ruhande rw'u Rwanda hinjiye abanyarwanda barindwi birukanywe n'igihugu cya Uganda nyuma y'uko babanje gufatwa bagafungwa n'igipolisi cy’icyo gihugu. Aba banyarwanda baravuga ko batazi impamvu birukanywe aho muri Uganda, cyane ko bajya kwinjira bari banyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.
Post comments (0)