Hashyizweho urubuga rugamije gukusanya amakuru ku bazize Jenoside
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari hirya no hino ku isi, barahamagarira imiryango, inshuti n’abari abaturanyi b’abishwe, gutanga imyirondoro n’amafoto y’ababo, kugira ngo batibagirana. Ku rubuga rwa murandasi bashinze rwitwa ibukatutsigenocide.org, niho hagiye gushyirwa amazina n’ibigwi by’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, mu rwego rwo kugira ngo ibisekuru bizavuka bitazibagirwa abo bikomokaho. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)