Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwinjije miliyoni 52 z’amadolari avuye mu nama

todayFebruary 12, 2019 33

Background
share close

Ikigo gishinzwe gucuruza, kwamamaza no kumenyekanisha igihugu (Rwanda Convention Bureau) kiratangaza ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2018 kugeza ubu inama mpuzamahanga zabereye mu Rwanda zinjije miliyoni 52 z’Amadorari ya Amerika.Iki kigo kivuga ko gifite intego ko kizageza mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2019 kimaze kwinjiza miliyoni 74 z’amadorari.
Byatangarijwe mu kiganiro iki kigo cyagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri 12 Gashyantare 2019.Iki kigo kandi kiravuga ko hari gahunda yo kujya cyakirira inama mu yindi mijyi yunganira Kigali, mu rwego rwo kurushaho kwakira nyinshi.

Umva inkuru irambuye:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi igiye kuzajya iteza cyamunara buri kwezi ibinyabiziga byafatiwe mu makosa

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko hari ibinyabiziga byinshi bimaze igihe byarafatiwe mu makosa ba nyirabyo ntibabigombore, ngo bukaba bugiye kureba uko byajya bitezwa cyamunara buri kwezi. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP Jean Bosco Kabera, ibinyabiziga byafashwe kubera amakosa byakoze ba nyirabyo ntibajye kubireba ngo bishyure amande babitware, bigomba gutezwa cyamunara mu gihe kitarenze ukwezi kuko ari ko itegeko ribiteganya, gusa abantu ngo ntibabyitaho. Umva inkuru irambuye hano:

todayFebruary 12, 2019 33

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%