Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Abanyeshuri batandatu bagejejwe mu bitaro bazira Rwiziringa

todayFebruary 15, 2019 61

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwatangiye gushakisha no kurandura igiti gifatwa nkicyiyobyabwenge cyitwa Rwiziringa hagamijwe kukirinda abanyeshuri bashukwa na bagenzi babo ko uriye imbuto zacyo agira ubwenge bwinshi mu ishuri agahora aba uwa mbere mu manota.
Ubu bukangurambaga bwatangijwe ejo ku wa kane ku ishuri ribanza rya Karangazi, nyuma y’aho guhera mu ntangiriro z’icyumweru gishize, ku bitaro bya Nyagatare, hamaze kwakirwa abana 6 biga mu mashuri abanza bagaragaza ibimenyetso byo guta umutwe bazira kurya imbuto za Rwiziringa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hagiye kujyaho ibyiciro by’ubudehe bishingiye ku bitekerezo by’abaturage

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ivuga ko ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe bigiye kuvugururwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage mu kugena ibizagenderwaho mu kubishyiraho. Byavugiwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye kuri uyu wa kane tariki 14 Gashyantare. Ni ikiganiro cyateguwe na MINALOC ifatanije n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), hagamijwe gutangiza ibiganiro ku ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe n’imikoreshereze yabyo, aho ngo abaturage bazabigiramo uruhare runini. Umva inkuru irambuye:

todayFebruary 14, 2019 29

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%