Polisi yatangiye kugerageza uko Perimi yakorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga
Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda riratangaza ko mu gihe cya vuba ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu byazajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa. Polisi ivuga ko ubu buryo buri kugeragezwa mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kubasha gukora ibizamini. Bamwe mu baturage babwiye KTRadio ko ubu buryo niburamuka butangiye gukoreshwa bizagabanya ruswa yavugwaga mu bizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)