Mwitegure: Imvura y’Itumba izazana ubukana budasanzwe
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda kiratangaza ko imvura y’itumba iteganyijwe izaba nyinshi mu turere hafi ya twose tw’igihugu. Cyabitangaje kuri uyu wa kabiri 19 Gashyantare 2019, ubwo cyatangazaga iteganyagihe ry’igihembwe cy’itumba rya 2019, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Werurwe kugeza muri Gicurasi 2019. Iki kigo kirasaba inzego zose kwifashisha iri teganyagihe bagafata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda Ibiza n’indwara ndetse n’ibindi.
Post comments (0)