Inkuru Nyamukuru

Mu 2018 amanota muri kaminuza yagurwaga amafaranga ibihumbi 525 – Transparency International

todayFebruary 27, 2019 20

Background
share close

Raporo ya 2018 yakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International (Rwanda), iravuga ko abarimu bigisha muri za Kaminuza bari ku mwanya wa mbere mu kwakira ruswa y’amafaranga menshi arenga ibihumbi 500.

Ku mwanya wa kabiri hazamo abacamanza, kuko hari abo basanze barakiraga atari munsi y’ibihumbi 200 kugira ngo umuntu uburana abashe gutsinda urubanza kabone n’ubwo yaba atari mu kuri.

Ku rundi ruhande, Ministeri y’Ubutabera ivuga ko kuba abenshi mu bakira ruswa batabihanirwa, biterwa n’uko abatanga amakuru abashinja baba badafite ibimenyetso bihagije.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

EU izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu iterambere ry’ubukungu

Umuryango w’ibihugu by’Uburayi (EU) uratangaza ko uzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye b’umwihariko ibireba iterambere ry’ubukungu bw’igihugu binyuze mu ishoramari. Ibi byemejwe ejo ku wa kabiri, n’itsinda rya EU riyobowe na Ambasaderi wayo mu Rwanda Nicola Bellomo, mu biganiro ngarukamwaka n’abakuriye inzego zitandukanye z’u Rwanda, bari bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga murwanda Ambasaderi Richard Sezibera. Umva inkuru irambuye hano:

todayFebruary 27, 2019 24

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%