Kudakora ku Nyanja si urwitwazo rwo kudatera imbere – Perezida Kagame
Perezida wa Repuburika Paul Kagame akangurira ibihugu bya Afurika kwishyira hamwe bikagira isoko rimwe ry’iby’indege kuko ngo ari bwo bizagira imbaraga n’inyungu zikazamuka. Yabivugiye mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ivuga ku by’indege muri Afurika, yatangiye i Kigali kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019. Iyo nama irimo n’imurikabikorwa, yahuje abantu batandukanye bakora mu by’indege haba mu nzego z’ubuyobozi, abakora indege, abazikanika, abacuruza ibyuma byazo, abazikoramo, abigisha abapilote n’abandi. […]
Post comments (0)