Remera – Rukoma: Abarwaye indwara zirimo izifata imyanya myibarukiro bari kuvurwa ku buntu
Abaturage bo mu karere ka Kamonyi bari bafite indwara bamaranye igihe kinini barishimira ko bazivuwe nyuma y’uko haje abaganga b’inzobere bakanabavura ku buntu. Abo baganga bari ku bitaro bya Remera-Rukoma, ni bamwe mu bagize itsinda ry’abaganga b’inzobere 40 bari mu Rwanda bazanywe n’Umuryango Rwanda Legacy of Hope, bakaba bazamara icyumweru bavura indwara zinyuranye ahanini zisaba kubaga, bakabikorera ku bitaro bitandukanye byo mu gihugu. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)