Rusizi: Hatangijwe gahunda yo gukura abana mu mirimo ivunanye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Werurwe, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwatangiye umukwabu uzahoraho wo gukura abana mu mirimo ivunanye bakoreshwa na bamwe mu bantu baba babahaye akazi kandi batujuje imyaka y’ubukure. Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko bugiye no gukaza ibihano ku muntu wese bizajya bigaragara ko akoresha umwana utujuje imyaka. Umunyamakuru wacu, Musabwa Euphrem, yaganiriye na bano bana ndetse n’ababakoresha, maze adutegurira inkuru ikurikira.
Post comments (0)