Umucamanza Agius yemereye Ibuka ko atazarekura abajenosideri
Perezida w'Urwego rwasigaranye imirimo y'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bya Jenoside rwashyiriweho u Rwanda, Umucamanza Carmel Agius, yatangarije imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko atazarekura abaregwa ibyaha bya Jenoside atabiganiriyeho nabo ndetse na Leta y’u Rwanda by’umwihariko. Umuryango Ibuka wasabye uyu mucamanza uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kudakora nk’uwo asimbuye, kuko ngo byaba ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutuma abayirokotse bakomeza kugira ihungabana. Umva Inkuru irambuye hano:
Post comments (0)