Kwibuka 25: Madame Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro ubusitani bw’urwibutso (Jardin de la Mémoire).
Ubwo busitani bwashyizwe iruhande rw’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, bukaba bugizwe n’ibice bitandukanye. Uyu munsi hakaba hafunguwe igice cyarwo cya mbere. Madame Jeannette Kagame akaba yafunguye ubu busitani ateramo igiti. Mu ijambo rye yavuze ko ubwo busitani bwatekerejwe mu rwego rwo kwerekana ko ubuzima bwakomeje nyuma y’ibibazo. Ubwo busitani bwashyizweho ibuye ry’ifatizo muri Kamena 2000, bukaba bwaratekerejwe na IBUKA ku bufatanye n’umunyabugeni Bruce Clarke. Umva inkuru […]
Post comments (0)