Kwibuka 25: Ndayisaba Fabrice Foundation yibutse abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside
Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné uzwi ku izina rya Mibirizi, avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu benshi b’inzirakarengane, ariko yagera ku bana b’ibitambambuga ikabigirizaho nkana. Munyasnhoza avuga ko abicaga abantu muri Jenoside, bageraga ku bana b’ibitambambuga bataramenya ubwenge bakabica urupfu rubi, kuri we avuga ko birenze ubunyamaswa. Yabivuze kuri uyu wa kabiri 09 Mata 2019, ubwo Umuryango ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’ wibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, unibuka ku nshuro […]
Post comments (0)