Inkuru Nyamukuru

New York: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ubutegetsi ya NBA

todayApril 12, 2019 57

Background
share close

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko icyizere ari kimwe mu bintu by’ingenzi bikenewe kugira ngo igihugu cyanyuze mu macakubiri kibashe kwiyubaka.
Umukuru w’igihugu yabivuze ku wa kane mu kiganiro yagiranye n’inama y’ubugetsi ya (NBA), ishyirahamwe ry’umupira wa Basketball i New York muri Leta zunze ubumwe za America.
Abayobozi ba NBA babajije Perezida Kagame ibanga abanyarwanda bakoresheje kugira ngo bazanzamure igihugu cyamaze igihe kinini kirimo amacakubiri.
Kagame yabasubije ko iyo abaturage bafitiye icyizere abayobozi babo kandi nabo bakizerana hagati yabo, ibyo bifuza kugeraho barabishobora.

Umva Perezida Kagame hano:

Mu biganiro Kagame yagiranye n’ubuyobozi bwa NBA, bavuze no ku irushanwa ryitwa ‘The Basketball Africa League’, irushanwa rishya rizahuza amakipe 12 yo muri Afurika, ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku isi (FIBA) na NBA.
Iryo rushanwa rizatangira muri Mutarama 2020, rikazitabirwa na Angola, Misiri, Kenya, Maroc, Nigeria, Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo na Tunisia.
Amashyirahamwe NBA na FIBA afite na gahunda yo gukorera hamwe mu birebana n’ubutwererane mu bukungu, gutoza abakinnyi, abatoza n’abasifuzi no gushyiraho bimwe mu bikorwaremezo bizakenerwa mu irushanwa The Basketball Africa League.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyanza ya Kicukiro: Hibutswe ku nshuro ya 25 abarenga 12,000 batereranywe na LONI

Bamwe mu barokokeye I Nyanza ya Kicukiro mu karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali bavuga ko inzira y’umusaraba banyuzemo, ndetse n’ibikomere Jenoside yabasigiye aribyo bibatera imbaraga zo kubaka igihugu.Ni ibyatangajwe na bamwe mu barokokeye I Nyanza ya Kicukiro, ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari bahungiye mu cyahoze ari ETO Kicukiro. Umva inkuru raimbuye hano:

todayApril 12, 2019 31

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%