Inkuru Nyamukuru

CNLG yongeye kwamagana icyifuzo cya Kiliziya Gatulika isaba ko abahamwe n’icyaha cya Jenoside bashaje barekurwa

todayApril 13, 2019 24

Background
share close

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, DR Jean Damascene Bizimana yongeye kugaya icyifuzo cya kiliziya gatulika mu Rwanda, iherutse gusaba ko abashaje n’abafite uburwayi bukomeye bahamwe n’ibyaba bya Jenoside nabo barekurwa hamwe n’abandi.
Dr Bizimana yavuze ko gusaba ibyo ari ukwirengagiza ukuri kandi bizwi neza ko abo basabira imbabazi ari bo baroze u Rwanda.
Yabivugiye ku musozi wa Rebero, ahasorejwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi, umunsi ujyanishwa no kunamira abanyapolitike bishwe muri Jenoside bazira ko batari bashyigikiye ubuyobozi buvangura abanyarwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%