Polisi yatangije ubukangurambaga bwitezweho kugabanya impanuka zo mu muhanda
Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga buzamara umwaka bugamije gukangurira Abanyarwanda gukoresha umuhanda neza mu rwego rwo kurushaho kugabanya umubare w’impanuka zihitana abantu. Ubu bukangurambaga bwiswe “Gerayo amahoro” bwatangijwe kuri uyu wa mbere. Bwitezweho kuzagabanya impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 30%, mu mwaka umwe, nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Jean de Dieu Uwihanganye. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)