BK igiye kujya iha abahinzi inguzanyo nta ngwate
Banki ya Kigali (BK) yasinyanye amasezerano n’Ikigo nyafurika cyita ku buhinzi n’ubworozi (AGRA), azatuma abahinzi bahabwa inguzanyo n’iyo Banki badasabwe ingwate. Ayo masezerano ashingiye ku mafaranga atishyurwa AGRA igiye guha BK, ku ikubitiro ikazayiha asaga miliyoni 226 Frw (Ibihumbi 250 USD), akazajya agurizwa abahinzi-borozi, akabafasha mu mishinga ijyanye n’umwuga wabo, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’impande zombi basinye ayo masezerano, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)