Inkuru Nyamukuru

Musanze: Polisi irimo gushakisha uwitwa Ndahayo ukekwaho kwica umugore we

todayMay 21, 2019 45

Background
share close

Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru irimo gushakisha Umugabo witwa Ndahayo Jean de Dieu w’imyaka 45 y’amavuko ukekwaho kwica umugore we Ntakirutimana Eustachie bari bamaranye imyaka icumi.
Nyakwigendera yari Umuyobozi w’Ishuri rya Group Scolaire Kabere riri mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze.
Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye mu ijoro ryakeye, nyuma yo kumusanga mu rugo yashizemo umwuka.
Mu kiganiro umunyamakuru wacu muri kigalitoday Ishimwe Rugira Gisele ukorera I musanze yagiranye na CIP Rugigana Alexis, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru yemeje iyi nkuru, aboneraho no kwibutsa abantu kujya batanga amakuru y’abafitanye amakimbirane hakiri kare kugira ngo hirindwe ingaruka zirimo no kwicana .

Umva icyo kiganiro hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Thrombosis: Indwara ihitana benshi, benshi badafiteho amakuru

Ashimwe Christine watorewe kuba umunyamurwango wa komite yo kurwanya indwara yo kuvura gukabije kw’amaraso izwi nka Thrombosis, aratangaza ko kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, imaze guhitana abagore batanu. Iyi ndwara ikunze kwibasira abagore batwite n’ababyaye ariko igafata n’abagabo cyane cyane abahora bicaye n’abafite umubyibuho ukabije aho amaraso avura akaba yagera mu mpyiko, umutima cyangwa se n’umwijima aribyo biviramo uwafashwe nayo urupfu. Umva inkuru irambuye hano:

todayMay 21, 2019

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%